Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana muri 2015

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda, mu Karere ka Ngororero, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17.

Uvugira Ubugenzacyaha bw’u Rwanda, Dr Murangira B Thierry, yatangaje  ko uyu muyobozi yafunzwe kuwa 11 Nyakanga 2025,   akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 17 akamutera inda, nyuma akaza kubyara umwana.

Dr Murangira avuga ko ibyo akurikiranyweho byabereye mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Bwira, Akagari ka Kabarondo mu Mudugudu wa Gitarama muri Mata 2015.

RIB isaba abayobozi b’inzego z’ibanze gutanga amakuru kandi yihanangiriza abagira uruhare mu guhishira abasambanya abana.

Dr Murangira ati “Turasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kujya zitanga amakuru kuri RIB, y’aho abana basambanyijwe kugira ngo ababigizemo uruhare bagezwe imbere y’ubutabera. Ababyeyi nabo barasabwa kuzibukira umuco mubi wo kwemera guhabwa amafaranga yitwa “Gutanga icyiru” ngo batarega uwasambanyije umwana wabo; usibye kuba bidakwiye ni n’icyaha cyo guhishira icyah cy’ubugome.”

Uyu muyobozi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gatumba mu gihe dosiye yamaze koherezwa mu bushinjacyaha tariki ya 16 Nyakanga 2025.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top