Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Miss Naomie yiyamye abavuze ko umugabo we yugarijwe n’ubukene (AMAFOTO)

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije abamaze iminsi bavuga ko umugabo we, Michael Tesfay, ari umukene, abasubiza ko ibyo bitabareba kuko ntawe yamushinze, kandi yishimiye umubano wabo.

Yabigarutseho mu kiganiro yakoreye ku rubuga rwa Instagram mu buryo bw’imbonankubone, aho yasubizaga abantu baheruka gukwirakwiza amafoto kuri Instagram, Michael Tesfay yagiye gutega ‘bus’. Avuga ko we abantu bemerewe kumuvugaho ibyo bashaka ariko bagera ku mugabo we bagaca akarongo.

Ati “Yajya hehe mujye mumureka kandi igihe muzajya mumubona, mujye mufunga umunwa. Icyo nzabafasha, ni ukubagurira akantu kitwa ka ‘Super Glue’, nimujya mumureba nijoro mujye muceceka. Ariko kuri njye rwose mwemerewe kuvuga ibyo mushaka? Numvise muvuga ko akennye!”

Yavuze ko abantu bakwiriye guha agahenge Michael Tesfay, kuko bataramubona ku mbuga nkoranyambaga ari gusabiriza.

Ati “Mwigeze mumubona aza hano ku mbuga nkoranyambaga asabiriza? Nigeze nza hano ku mbuga nkoranyambaga mvuga ko hari ibitagenda kuri we? Oya, rero mumundekere. Ubundi ko mubereka naramubahaye? Ni uwanjye. Iyo nza kumushyira hano ku mbuga nkoranyambaga, hari ubwo nza mvuga ngo mumutware? Oya. Iyi ni isura y’umuntu wishimye, utari guhangana n’ibibazo.”

Michael Tesfay na Miss Nishimwe Naomie barushinze ku wa 29 Ukuboza 2024.

Kuva barushinga uyu mugore ntabwo ahwema kwereka abamukurikira ko Imana yamuhaye umugabo yashakaga.

 

Miss Nishimwe Naomie yavuze ko abantu bakwiriye kureka umugabo we

 

Miss Naomie akunze kuvuga ko Imana yamuhaye umugabo yashakaga

 

 

Bamwe bibasiye umugabo wa Miss Naomie nyuma yo kumubona muri bus, abandi bavuga ko kwifashisha imodoka rusange ugiye ahantu aribyo byiza kurusha kugenda mu modoka yawe bwite

 

Ifoto y’umugabo wa Miss Naomie agiye kwinjira muri bus iri mu zaciye igikuba

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top